UMUJYI WA KIGALI WATANGIJE UKWEZI KWAHARIWE UBUKANGURAMBAGA KURI MITUWELI

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, Umujyi wa Kigali watangije ku mugaragaro ubukangurambaga kuri Mituweli buzamara ukwezi kwa Cicurasi. Ubu bukangurambaga bwatangijwe n’inama yayobowe n’Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeni Martine, aho abayitabiriye barebeye hamwe ingamba zo kuzamura umubare w'abaturage b'Umujyi bishyura Mituweli. 

Hagaragajwe ko ibipimo byerekana ko imibare y'abishyura Mituweli ikiri hasi. Madame Urujeni yasabye abitabiriye inama gushishikariza abaturage batarishyura Mituweli kubikora vuba, kugira ngo kuzivurizaho bizatangire muri Nyakanga bararangije kwishyura.

Muri ubu bukangurambaga buzasozwa tariki 31 Gicurasi 2025, hazasurwa urugo ku rundi hibandwa ku baturage badafite ubundi bwishingizi, kugira ngo muri uyu mwaka ubwitabire bwa Mituweli buzagere ku kigero gishimishije.