Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bwitwa "#IgitiCyanjye”
Uyu munsi, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ku bufatanye n'umushinga wa SUNCASA, abayobozi batandukanye n’abaturage ibihumbi baturuka mu turere twa Kicukiro, Nyarugenge, na Gasabo, bitabiriye Umuganda rusange ngarukakwezi watangirijwemo ubukangurambaga bwo gutera ibiti bwitwa ‘Igiti Cyanjye’; aho hatewe ibiti birenga 25.000, hagamijwe gushyigikira intego y’Umujyi wa Kigali yo gutera ibiti miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere. Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage gutera ibiti no kubibungabunga, hagamijwe guteza imbere Umujyi utoshye, urambye kandi ubungabunga ibidukikije.
Mu biganiro byatanzwe nyuma y’Umuganda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimangiye akamaro k'ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bishingiye ku bufatanye n’abaturage. Yagize ati: “Umuganda w’uyu munsi ntiwari uwo gukora gusa, ahubwo ni umunsi wo kwiyemeza kubungabunga ibidukikije. Gutangiza gahunda twise ‘Igiti Cyanjye’ ni intambwe ikomeye mu gushishikariza buri muturage, yaba umuto cyangwa umukuru, gutera igiti cye ku giti cye no kukibungabunga. Turifuza ko abavuga rikumvikana mu miryango bashyigikira uku kwishakamo ibisubizo mu kubungabunga ibidukikije mu Mujyi wacu. Twese hamwe tujyanyemo twakubaka Umujyi urambye, ubungabunga ibidukikije kandi usigasira isi.”
Uyu muganda kandi watangirijwemo umushinga wa SUNCASA (Scaling Urban Nature-Based Solutions for Climate Adaptation in Sub-Saharan Africa) mu Mujyi wa Kigali. Uyu mushinga uyobowe n’Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere Rirambye (IISD - International Institute for Sustainable Development) hamwe n'Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Mutungo Kamere ku Isi (WRI - World Resources Institute), ukaba uterwa inkunga na ‘Global Affairs Canada’. Uyu mushinga wa SUNCASA ugamije kubungabunga ibiyaga n’ibishanga no kugabanya ibyago by’imyuzure, isuri n’inkangu mu Mujyi wa Kigali. Ku rwego rw’Igihugu cyacu, uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na ARCOS Network, AVEGA-Agahozo, na Rwanda Young Water Professionals (RYWP), ukaba uzashyigikira gahunda y’‘Igiti Cyanjye’ mu gutera ibiti kugeza mu 2026, ibintu bizatuma hahangwa imirimo ibihumbi bitanu ibungabunga ibidukikije.
Marc Manyifika, umuyobozi wa WRI mu Rwanda, yashimangiye ko Umujyi wa Kigali ari intangarugero mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati: “Kigali iri gutanga urugero rukomeye mu kwita ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe. Igikorwa cyo gutera ibiti cyakozwe uyu munsi, ni ubutumwa bukomeye, bwerekana ko ibikorwa by’abaturage ubwabo bishobora guhindura isi.”
Mu bitabiriye Umuganda w’uyu munsi harimo abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko wo mu Bwami bwa Lesotho, Nyakubahwa Justice Nthomeng Majara, n’itsinda rimuherekeje ry’abantu 22.
Ubukangurambaga ‘Igiti Cyanjye’ hamwe n’umushinga SUNCASA bigamije kongera imbaraga z’Umujyi wa Kigali mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi bigaragaza uburyo ibisubizo bishingiye ku kubungabunga ibidukikije bishobora kugirira akamaro ikirere, bityo bikubaka ahazaza heza ha Kigali n’ah’akarere kose.
Kubindi bisobanuro:
Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi Rusange - 0788597423, communications@kigalicity.gov.rw, info@kigalicity.gov.r