Umujyi wa Kigali washimiye abanyamakuru uruhare bagira mu kugeza ku baturage gahunda z’Umujyi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku ngingo zitandukanye zigaruka ku buzima bwa #KigaliYacu

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye abanyamakuru muri rusange ku ruhare bagira mu kugeza ku baturage gahunda z’Umujyi. 

Umujyi ufite intego nkuru eshatu:

  •  Guteza imbere ibikorwa remezo by’ibanze 
  • Gushyiraho uburyo bworohereza abantu bose ibyo bakora 
  • Gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo habeho umutekano usesuye 

Yagarutse kandi ku mishinga migari iteganyijwe muri #KigaliYacu

  1. Umushinga wo kwagura umuhanda Prince House - Masaka
  2. Kubaka imihanda y’imigenderano
  3. Gucanira imihanda ya kaburimbo yubatswe n’indi irimo kubakwa…

Mu bindi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abanyamakuru: 

  • Gukangurira abaturage kugira isuku (ku mubiri, aho batuye, inzu z’ubucuruzi…)
  • Gushishikariza abatuye Umujyi gutera ibiti n’ubusitani ndetse no kubungabunga ibyatewe bigakura neza
  • Kwita ku suku y’ahakorerwa imishinga y’ubwubatsi
  • Gushishikariza abaturage kwishyura umusoro no kubasobanurira ko ari umusanzu wabo mu iterambere rya #KigaliYacu n’ibindi. 

Umuyobozi w’Umujyi yashimiye kandi abanyamakuru uruhare bagize mu migendekere myiza y’ibitaramo bisoza umwaka kandi yizeza ko ku bufatanye n’abikorera hari byinshi biteganyijwe mu minsi iri imbere