Ubutumwa bujyanye no kwimura abaturage mu bishanga
Ubutumwa bujyanye no kwimura abaturage mu bishanga
· Muri 2017 Umujyi wa Kigali watangiye gahunda yihariye yo kwimura ibikorwa bitemewe cyangwa se byangiza ibishanga. Kuva iyi gahunda yatangira hari ibyagezweho ariko ugereranije n’uburemere bw’ikibazo, haracyakenewe imbaraga zidasanzwe kugira ngo ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bishiremo ibikorwa bibyangiza byabishyizwemo.
· Kigali ingana na 73,000 ha (730Km2), izirenga 7,600 ha ni ibishanga, bingana 13.8%
· Ibikorwa byabaruwe byari 7222, muri byo 78,9% ni aho abantu batuye, ahandi harimo ibikorwa by’Inzu z’ubucuruzi, amagaraji, amaparikingi, inzu zituwemo, inganda n’ibindi
· Kugeza ubu, hamaze kuvamo ibingana na 2%, bikaba bigaragaza ko nta mwete washyizwemo mu kumva uburemere bw’iyi gahunda.
· Kuba Umujyi wa Kigali warabanje kumenyesha abaturage icyo itegeko rivuga ku batuye mu bishanga , bakandikirwa bakagirwa inama ariko ntibikorwe, niyo mpamvu ubu Umujyi ufatanyije n’Uturere washyizeho gahunda yo gukomeza kwigisha abaturage no gukuraho ibyo bikorwa, cyane cyane bitewe nuko muri iyi minsi hari imvura ikabije ndetse n’ibiza bishobora gutwara ubuzima bw’abahatuye isaha n’isaha.
Abantu iyo bakorera mu bishanga cyangwa se batuyemo biragoye kubona ubwiherero kuko baba bari mu mazi, ibyo bigatuma umwanda wose uyoborwa mu migezi, akanduza ubutaka buhingwamo imboga kandi harimo n’iziribwa ari mbisi, uwo mwanda kandi ukanduza amazi akoreshwa na buri wese mu buzima bwaburi munsi
INTEGO Z’IYI GAHUNDA
Intego rusange y’iyi gahunda ni ukwimurira ibikorwa bitemewe byangiza ibishanga, bikajya aho bikwiye kuba (nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali) hagamijwe kugira ibishanga bibungabunzwe kandi bikoreshwa nk’uko bigenywa n’amategeko mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima no kurengera abaturage kuko amazi yose y'imvura atemba ajya mu bishanga.
Mu ntego zihari z’iyi gahunda harimo:
- Gukiza amagara y’abatuye mu bishanga kuko bibashyira mu kaga
-Kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye no kubungabunga ibidukikije no kubungabunga ibishanga
-Guteza imbere isuku, ubwiza bw’Umujyi n’imibereho myiza y’abaturage;
- Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ubuzima bwiza muri rusange.
- Kwongera imbaraga mu ikurikiranabikorwa n’igenzura.
IBIKORWA BYA LETA NABYO BYAHEREWEHO
Umujyi wa Kigali wavanyemo ibikorwa byawo mu gishanga cyahoze ari Park industriel, abandi bagifitemo ibikorwa bazatangira ku wa mbere kubivanamo kuko amabaruwa abihanangiriza barayabonye.
UBUFASHA BURI GUHABWA ABATURAGE
-Abatuye mu bishanga batishoboye bari gushakirwa aho batuzwa hadashyira ubuzima bwabo mu kaga;
-Kugira inama abakodesha mu bishanaga bakajya gukodesha ahandi:
-Kubera ko imvura imeze nabi yanabasangamo n’inzu zikabagwira, ubu uwimurwa arishyurirwa ahandi ubukode bw’ukwezi kumwe naho uwarutuye mu nzu ye akazishyurirwa amezi atatu y’ubukode ahandi.
-Abari batuye mu bishanga bari bafite ibyangombwa byo kubaka cyangwa se kuhatura nkuko byanatangagwa n’ubuyobozi bwariho icyo gihe barimo kubarirwa bakazahabwa ingurane y’ibikorwa biri hejuru y’ubutaka ariko abahatuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko bo ntacyo bazahabwa kuko babikoze bitemewe.
Turasaba kugira uruhare mu kubungabunga ibishanga n’ababituyemo bakihutira kubivamo. Ibikorwa byose turimo gukora ni ku nyungu z’umuturage z’igihe kirekire kuko nitwe dushinzwe kumureberera nk’ubuyobozi, be kumva ko ari ikibi tubifuriza
Murakoze