Ni ryari hashobora guseswa amasezerano yo gutunga ubutaka?

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaruka ingingo ijyanye no gufatira ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka. Iyi ngingo yazamuwe cyane nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ugiranye ikiganiro n’abanyamakuru tariki ya 3 Nzeri 2024. Tugiye kurebera hamwe ibijyanye n’iri fatirwa ry’ubutaka no gusesa amasezerano.

Iteka rya Minisitiri N° 002/MoE/24 ryo ku wa 10/07/2024 rishyiraho ibigenderwaho ngo hafatirwe ubutaka by’agateganyo cyangwa ngo haseswe amasezerano yo gutunga ubutaka.

Ingingo ya gatatu y’iri tegeko, ivuga ko ubutaka bushobora gufatirwa ari ubwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba, bufite ubuso butari munsi ya hegitari eshanu kandi butabyazwa umusaruro.

Mbere y’uko ubutaka bufatirwa, nyir’ubutaka abimenyeshwa nibura mu gihe cy’amezi atandatu. Ikiba kigamijwe ni uko nyirabwo agaragaza gahunda yo kububyaza umusaruro cyangwa se akaba yabuha n’abandi bashobora kububyaza umusaruro.

Ingingo yagarutsweho cyane ni ijyanye no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hakunze kugaragara ikibazo cy’abantu batunze ubutaka (ibibanza) kandi buri ahantu hashyizwe ibikorwa remezo byose nkenerwa ndetse bakaba bahabwa impushya zo kubaka ariko ugasanga ntibabubyaza umusaruro.

Impamvu zikunda gutangwa ni uko ubu butaka bamwe babugura bagamije kububika kugira ngo bazabugurishe mu myaka myinshi nyuma yaho ku giciro cyo hejuru. Ibi bishobora kandi gukorwa mu rwego rwo kubika amafaranga mu butaka. Ikibazo nyamukuru ni uko birangira ubu butaka bubaye indiri y’abajura ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Ikindi kandi, ubu butaka budakoreshwa ibyo bwagenewe butuma Umujyi wacu udasa neza uko bikwiriye, ndetse n’igishushanyo mbonera ntigishyirwe mu bikorwa.

Ingingo ya 18 y’iri tegeko ivuga ko Leta ishobora gusesa amasezerano iyo:

  1. Nyir’ubwo butaka atakibukeneye kandi yasabye mu nyandiko gusesa ayo masezerano;
  2. Nyir’ubwo butaka atubahirije ibikubiye mu masezerano yo gutunga ubutaka harimo kuba yananiwe kububyaza umusaruro, mu gihe:
  • buri ahamaze gushyirwa ibikorwa remezo by’ibanze birimo umuhanda, amazi, n’amashanyarazi;
  • buri ahemerewe gutangirwa impushya zo kubaka;
  • buri ahatangiye ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka;
  • buri ahantu h’icyitegererezo hashyirwaho n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali cyangwa iy’Akarere gafite ubuzimagatozi;
  • kandi butabyajwe umusaruro hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka n’amategeko abigenga nibura mu gihe cy’imyaka itanu ikurikirana, ibarwa hashingiwe kuri raporo y’umwaka wa mbere w’isuzumwa;
  • nyir’ubwo butaka adasabye gusubizwa ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba bwafatiriwe by’agateganyo hakurikijwe ibiteganywa n’iri teka ku bijyanye no gusubizwa ubutaka bwari bwarafatiriwe by’agateganyo cyangwa atubahirije ibisabwa uwasubijwe ubutaka nyuma yo gufatirwa;
  • Cyangwa hagaragaye indi mpamvu yakwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Itegeko rigenga ubutaka riteganya ko umuturage afite inshingano zo gukoresha ubutaka icyo bwagenewe. Niba ufite ubutaka bukaba bwari mu buhinzi nyuma bugashyirwa mu miturire, ni ngombwa kubwubaka. Iyo udafite ubushobozi, ushaka uwo mufatanya akabwubaka. Iyo kandi byanze ubugurisha abandi bakabwubaka.”

Iki kiganiro n’abanyamakuru havugiwemo ingingo nyinshi zitandukanye. Ongera wumve unarebe ikiganiro unyuze hano.

Soma ku buryo burambuye Iteka rya Minisitiri N° 002/MoE/24 ryo ku wa 10/07/2024 rishyiraho ibigenderwaho ngo hafatirwe ubutaka by’agateganyo no gusesa amasezerano yo gutunga ubutaka unyuze hano.