Kigali, hatangijwe ubukangurambaga #FresheriKuIshuri
Kuri uyu wa Mbere muri #KigaliYacu, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine bifatanyije n’Abanyenshuri n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Karembure mu gikorwa cyo gutangiza gahunda ya #FresheriKuIshuri igamije kwimakaza isuku mu bigo by’amashuri no kuyigira umuco.
Iki gikorwa cyabanzirijwe n’umuganda wo gutunganya ubusitani muri iki kigo no gutoza abanyeshuri gukaraba intoki.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Karembure Soeur Edith Uwimbabazi yavuze ko nk’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri bazakurikiza urugero bahawe n’ubuyobozi, #iSUKU bakayigira umuco.
“Twiyemeje gukurikiza urugero mwatweretse uyu munsi, tugira isuku ku mubiri wacu, abanyeshuri bakiyitaho, tukagira isuku mu ishuri, mu bwiherero n’ahandi hose. Kandi tubizeje ko tuzabigira umuco kuri iri shuri ryacu.”Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Karembure Soeur Edith Uwimbabazi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine yavuze ko gahunda ya #FresheriKuIshuri yuzuzanya n’intego z’Umujyi aho ushyize imbere gahunda ya #IsukuHose.
Yagize ati: “Iyi gahunda ya #FresheriKuIshuri ije ishimangira ubugenzuzi twari twatangiye bwo kugenzura isuku mu bigo by’amashuri, duhereye ku myambaro y’abanyeshuri, kuza ku ishuri biyuhaguye, bogeje amenyo; n’uburyo bagira isuku aho bigira n’aho baba. Isuku Tuzakomeza kuyigira umuco.”
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko #iSUKU iri ku mwanya wa mbere kubera ko ituma ibintu byose bigenda neza.
Yavuze kandi ko umunyeshuri mbere yo guhaguruka mu rugo akwiye kwigenzura, akareba ko ari fresh. Yongeyeho ko isuku atari ikintu usanga ku ishuri gusa, ahubwo uyikura mu rugo.
Ati: “Ni yo mpamvu ababyeyi dufatanya kurerera u Rwanda mugomba kugenzura Isuku y’abana, bagakaraba, bakoza amenyo, bakambara imyenda ifuze, maze bakaza ku ishuri bemye, bacyeye, kuko bibafasha kugira ngo bige neza.”
Yasabye na none abarezi kuba intangarugero bitewe n’uko abanyeshuri bifuza gusa na mwarimu.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko isuku idakwiye kuba igikorwa cy’umunsi umwe.
Ati: “Isuku si igikorwa cy’umunsi umwe. Ni umuco Nyarwanda. Tuyihagurukire, ku buryo amashuri yose yo mu Rwanda azaba ari intangarugero mu isuku mu Rwanda hose.”