IBINTU 10 DUSABWA GUKORA MURI IBI BIHE BY'IMVURA NYINSHI

1. Gukomeza gusibura imiyoboro y’amazi

2. Kugumana abana ku ishuri kugeza imvura ihitutse

3. Gushyiraho abantu bakuru bashinzwe kwambutsa abana ku biraro

4. Gushyira ibimenyetso n’uburinzi ku biraro bishaje

5. Kwirinda kwambuka imigezi na za ruhurura, n'ahandi hose hari umuvu w'amazi menshi

6. Kwirinda kugama munsi y’ibiti no munsi y’ibiraro

7. Kwirinda gukoresha telefoni, gucana televiziyo na radio mu mvura

8. Gukomeza kwimuka ahashyira ubuzima mu kaga

9. Gukomeza kwirinda kubaka nta ruhushya

10. Gukomeza gukurikiza n'andi mabwiriza yose duhabwa n'inzego zibishinzwe

 

Niba ugize ikibazo, hamagara umurongo w'Umujyi wa Kigali utishyurwa: 3260.