"Abaturage bagerwaho n'amazi meza yo kunywa mu Mujyi wa Kigali ni 97.9%, bavuye kuri 95.5%" -NISR
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyerekanye ibyavuye mu Bushakashatsi ku Mibereho y'Ingo Icyiciro cya Karindwi #EICV7 birebana n'Umujyi wa Kigali.
Muri rusange ubu bushakashatsi bwerekana ko ibipimo by'imibereho myiza y'abaturage byarushijeho kuba byiza, ugereranyije n'ibyari byavuye mu bushakashatsi nk'ubwo bwakozwe mu 2017.
Ingero:
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Madamu Urujeni Martine yavuze ko ibyavuye muri #EICV7 bizafasha Umujyi kumenya aho gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije kugabanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri #KigaliYacu.