"Abaturage bagerwaho n'amazi meza yo kunywa mu Mujyi wa Kigali ni 97.9%, bavuye kuri 95.5%" -NISR

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyerekanye ibyavuye mu Bushakashatsi ku Mibereho y'Ingo Icyiciro cya Karindwi #EICV7 birebana n'Umujyi wa Kigali.

Muri rusange ubu bushakashatsi bwerekana ko ibipimo by'imibereho myiza y'abaturage byarushijeho kuba byiza, ugereranyije n'ibyari byavuye mu bushakashatsi nk'ubwo bwakozwe mu 2017. 

Ingero:  

  • Igipimo cy'abaturage bakennye mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 14.3%, ubu kigeze ku 9.1%
  • Igipimo cy'ubukene bukabije cyavuye kuri 2.5%, ubu kigeze kuri 1.1%
  • Ikigereranyo cy'abafite umurimo kigeze kuri 73%, kivuye kuri 64.7%
  • Abaturage bagerwaho n'amazi meza yo kunywa ni 97.9%, bavuye kuri 95.5%
  • Abakoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije (Gas & Biogas) ubu ni 23.4%, bavuye kuri 6.2%. N'ibindi.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Madamu Urujeni Martine yavuze ko ibyavuye muri #EICV7 bizafasha Umujyi kumenya aho gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije kugabanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri #KigaliYacu.