ITANGAZO RIMENYESHA ISUBIKWA RY’IBITARAMO N'IBINDI BIRORI BIHUZA ABANTU BENSHI


Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe bujyanye n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020, bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z’Ubuzima n’zindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n’iki cyorezo,

 

Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (ibitaramo by’imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), ko   bisubitswe guhera tariki ya 08 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

 

Abari barahawe impushya n’Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo.

 

Ku bw’inyungu zo kurengera ubuzima bw’abaturage turongera kwibutsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe (hand sanitizers).

 

Tubasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda. Abakeneye ibindi bisobanuro bakwegera ibiro by’Umujyi wa Kigali, Umukozi Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho (0789245135)

 

 

Mugire Amahoro.

                                                                       

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali

 

Back