IJAMBO RY’UMUYOBOZI W’UMUJYI WA KIGALI MU GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO, IMIBIRI ISAGA IBIHUMBI 84 YABONETSE MU BICE BITANDUKANYE BY’UMUJYI WA KIGALI, KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NYANZA-KICUKIRO

Ku wa 4 Gicurasi 2019

 

 

Nyakubahwa Mushyitsi Mukuru,

Banyakubahwa ba Minisitiri bari hano

Nyakubahwa Umuyobozi wa CNLG

Nyakubahwa Umuyobozi wa IBUKA

Ba Nyakubahwa Bayobozi b’inzego z’Umutekano

Banyakubahwa Bayobozi mu nzego zitandukanye

Bayakubahwa bayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali

Abarokotse Jenoside bo mu miryango y’abo tumaze gushyingura mu cyubahiro,

 

Nagira ngo mbere yo kugira ikindi mvuga mbanze  nihanganishe kandi nkomeze imiryango yabuze abayo tugiye gushyingura mu cyubahiro uyu munsi, nanabashimira ko batacitse intege mu nzira y’igihe cy’imyaka hafi 25 yo gushaka amakuru ku mibiri y’ababo.

Ndashimira kandi mwese mwabonetse muri iyi gahunda y’agaciro ntagereranywa yo gusubiza icyubahiro inzirakarengane zakavukijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Imyaka 25 ni myinshi abantu batarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro kandi hari abandi bafite amakuru yaho bajugunywe ntibayatange. Ni ibyo gutekerezwaho tukagaya, kuko ibi ntibyubaka inzira nziza twatangiye y’ubumwe n’ubwiyunge dukeneye kugira ngo tugere ku iterambere rirambye. Aha rero nongenre nsabe abafite amakuru y’aho imibiri y’abazize Jenoside yaba iri hataramenyekana bayatange, baruhure imiryango yabo yasigaye igishakisha imibiri yahoo ngo iyishyingure mu cyubahiro gikwiye.

Gushyingura mu cyubahiro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni kimwe mu bikorwa bidufasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzirikanaSpeeches ububi bwayo, bikaba by’umwihariko umwanya gusubiza icyubahiro inzirakarengane zazize jenoside, no kubasubiza agaciro bambuwe igihe bicwaga urw’agashinyaguro.

Umwanya nk’uyu kandi ukwiye kudufasha kwongera gutekereza no gufata ingamba zo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ihakana ndetse n’ipfobywa ryayo mu buryo bwose.

Iki gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane zasize Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bijyanye no kwibuka abacu bitubera umwanya wo gushima gahunda nziza za Leta y’u Rwanda zo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya icyakongera kugarura amacakubiri n’ivangura iryo ariryo ryose mu Banyarwanda, hagashyirwa imbere gahunda ziteza imbere Umunyarwanda haba mu bukungu, ndetse no mu mibereho myiza ye.

Mu gusoza iri jambo nagirango nongere nshimire Leta y’u Rwanda ishishikajwe no gushakisha icyatuma Abanyarwanda birinda ibibatanya bakishimira kwibonamo ubunyarwanda mbere y’ibindi byose, bakagira ishema ry’Igihugu cyabo ku buryo icyashaka kubatanya kitabona aho kimenera.

Ndashimira kandi ubutwari bw’Ingabo zari iza RPF zitanze zigahagarika jenoside zikagarura ihumure n’ituze u Rwanda rukongera rukiyubaka ubu rukaba ari igihugu gihagaze neza mu nzego zose mu ruhando rw’amahanga.

Ndasoza nongera kubashimira kandi mbihanganisha muri ibi bihe by’akababaro.

Twibuke twiyubaka!

 

 

Ijambo ry’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ryo ku munsi Mpuzamahanga w’Umurimo wa 2019

Ku wa 01 Gicurasi 2019

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije

Bajyanama b’Umujyi wa Kigali

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Bayobozi b’Imirimo

Bakozi b’Umujyi wa Kigali,

 

Ku wa 01 Gicurasi buri mwaka u Rwanda rwifatanya n'ibindi bihugu ku isi, rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo. Kuri uwo munsi, Abanyarwanda bazirikana uruhare rukomeye umurimo ugira mu iterambere ryabo ubwabo n’iry’Igihugu, bishimira ibyagezweho, bakanaboneraho umwanya wo gufata ingamba zo kurushaho kunoza umurimo no kongera umusaruro.

 Mu rwego rw'Igihugu cyacu, Insanganyamatsiko y'Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo wa 2019 igira iti:"Umurimo Unoze, Umusemburo w'Iterambere Rirambye"

 Iyi nsanganyamatsiko igamije gukangurira Abanyarwanda, natwe turimo, kurushaho kunoza umurimo kuko umurimo unoze ari umusemburo w’iterambere rirambye.

Iyizihizwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo wa 2019 rihuriranye n’iyizihizwa ry’imyaka ijana Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (International Labour Organization/ILO umaze ushinzwe (1919-2019).

Uyu munsi dukwiye kuganira ku buryo twarushaho kunoza umurimo ariko tukanatekereza ku ruhare twagira nk’Umujyi wa Kigali mu kugera ku ntego ya Guverinoma yo guhanga imirimo miliyoni 1.5 ibyara inyungu kugera mu mwaka wa 2024.

Ni umukoro wacu twese kugira icyo dukora kugira ngo imirimo ihangwa yiyongere, bikaba n’umugambi wa buri wese:Speeches

-Gushishikariza abaturarwanda gukora umurimo unoze, no kuba intangarugero mu kunoza umurimo;

-Gushishikariza Abanyarwanda gukora ubuhinzi busagurira isoko, iterambere n'ihangwa ry'umurimo;

-Gushishikariza urubyiruko gukoresha impano no guhanga udushya (Innovation);

-Gushyira imbaraga mu kongera ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo hibandwa cyane ku bumenyi ngiro;

     Ni muri urwo rwego nkomeza gusaba buri wese kunoza ibyo akora no gukorana umurava kugira ngo dufatanyirize hamwe kwesa imihigo y’Umujyi wacu wa Kigali, bityo tugire uruhare rugaragara mu gutuma Umujyi wa Kigali n’Igihugu cyacu bigera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

Mbifurije Umunsi mwiza w’umurimo, mbasaba kwihatira kurushaho kuwunoza kugira ngo dushobore kugera ku iterambere rirambye.

 

 

 

 

IJAMBO RY’IKAZE RY’UMUYOBOZI W’UMUJYI WA KIGALI MU MPINDUKA MU MITANGIRE Y’IBYANGOMBWA BYO KUBAKA MU RWEGO RWO KOROSHYA ISHORAMARI.

Mata 2019

 

 

 

 Bayobozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB)

Bayobozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiturire (RHA)

Bayobozi b’Ingaga zitandukanye ziteraniye hano

 

Mwaramutseho mwese,

 

Mbaje mbere na mbere, kubaha ikaze mwese muteraniye hano muri iyi nama nyunguranabitekerezo. Hari ibigo bya Leta, abikorera n’abahanga baturutse mu ngaga zitandukanye z’igihugu cyacu (abahanga mu guhanga inyubako, abahanga mu myubakire, abahanga mu mitunganyirize y’imijyi ndetse n’abahanga mu isuzumangaruka bidukikije).

 

Nkuko mu bizi raporo ya Banki y’isi  ya 2019 yashyize uRwanda ku mwanya wa 29 mu bihugu 190 mu koroshya ishoramari akaba ari intabwe u Rwanda rwateye ugereranije n’umwanya wa 41 twabonye mu mwaka ushize; uRwanda rukaba rwaragumye ku mwanya wa kabiri muri Africa, nyuma y’ibirwa bya Morisi

Icyakora, nubwo bigaragara ko twakoze neza mu impuzandego y’ibipimo Banki y’isi isuzuma,  igipimo kijyanye n’imitangire y’impushya zo kubaka, uRwanda rukaba rwarakoze nabi kuko raporo ya Banki y’isi 2019, uRwanda rwashyizwe ku mwanya 106 mu bihugu 190. Ibi rwose bikaba bitemewe k’uRwanda twifuza.

 

Ndabibutsa ko Banki y’isi isuzuma inzira zose, igiciro, ndetse n’iminsi umushoramari anyuramo kugira ngo abone uruhushya rwo kubaka ndetse n’ireme ry’inyubako zacu twubaka. Bityo rero bikaba byaragaragaye ko umushoramari kugira ngo abone uruhushya rwo kubuka ububiko rusange (Warehouse), nibura bumufata inzira (steps) 15, ndetse n’iminsi igera kumezi hafi 4. Ibi bigatuma bidindiza ishoramari uRwanda rwifuza.

 

Nikubera izo mpamvu ko intego y’ikiganiro cy’uyumunsi “Impinduka mu mitangire y’impushya zo kubaka” mu koroshya ishoramari mu gipimo cy’impushya zo kubaka ari ingirakamaro cyane.

 

Leta y’uRwanda yakoze impinduka (reforms) mu mategeko, amabwiriza ndetse n’urwunge rw’amategeko agenga imyubakire kugira ngo ivanemo zimwe munzira (Procedures) zidakenewe kandi zadindizaga ishoramari.

 

Sinshidikanya ko amavugura yakozwe muri bugezweho mukanya azagaragaza impinduka zigaragara mu gihe twabyunvise neza ndetse tukanabitangariza abo bireba tukanatangira kubishyira mubikorwa.

 

Ndashaka kwibutsa ko abitabiriye iyi nama, ko arimwe shingiro rya byose. Nimwe muzatanga amakuru y’impinduka twakoze mugutanga impushya zo kubaka mubigeza kuri Banki y’isi. Ndabasaba ko tubigira ibyacu, tukabyumva, ndetse tukanabaza ababishinzwe ahatunvikana neza  kugira ngo tubikoreshe kandi tuzatange amakuru y’impamo kandi yizewe mu gihe bazaba bajye kudusaba amakuru.

 

Bityo raporo ya Banki y’isi ya 2020 ikazaza igaragaza ko koko habaye impinduka zigarargra kuri icyi gipimo.

 

Reka nsonze nshimira abateguye uno munsi w’imenyekanisha impinduka zabaye, (RHA, RDB, COK,) ku kazi keza mwakoze. Twizeye tudashidikanya ko kazazana umusaruro mu bufatanye bwa twese.

 

Mugire inama ny’ungSpeechesuranabitekerezo nziza.

 

Murakoze.