
Umuhuzabikorwa w’umushinga Madamu Umwari Mireille (iburyo)Minisitiri w’Intebe Bwana Habumuremyi Pierre Damian (hagati) na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Bwana John Rwangombwa (ibumoso)
Uyu munsi Minisitiri w’Intebe Bwana Habumuremyi Pierre Damian yasuye umushinga wa Kigali Convetion Centre (KCC). Uruzinduko rwari rugamije gukurikirana aho imirimo igeze nawe akirebera uko imirimo igenda.
Uru ruzinduko rwari rwitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Bwana John Rwangombwa, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Bwana Francois Kanimba n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Fidele Ndayisaba.

Minisitiri w’Intebe Bwana Habumuremyi Pierre Damian (uwambaye ikoti ry’ubururu) bamwereka uko imirimo igenda
Umushinga urimo hoteri y’inyenyeri 5, ibyumba binini by’Inama n’ikigo cy’ikoranabuhanga (IT Park) urateganya kuzarangira mu mwaka wa 2013, aho hoteri yo izarangira imbereho muri 2012.
Umushinga wose uzatwara amadilari y’abanyamerika miliyoni 360.

Umushinga wa Kigali Convention Centre uko usa mu mashusho