Itangiriro - Turi bande - Mutugane   

Andikamo ijambo ryo gushakisha  
Itangiriro  Amakuru n’ibyabaye
Amakuru n’ibyabaye
Ibigo bitwara abagenzi mu ntara bigiye kwimukira Nyabugogo

Ibiro aho ibigo bitwara abantu bizakorera

Tariki ya 2 Ukwakira 2011 ibigo bitwara abagenzi byose bigomba kwimukira muri gare ya Nyabugogo aho bafite urubuga ruhagije.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange mu gihe yasuraga aho zigiye kwimukira ari hamwe n’abakuriye ishyirahamwe ry’ibigo bitwara abagenzi bajya mu turere dutandukanye (Rwanda Persons Transporters Association - ATPR).

Mukasonga Solange yagize ati : “Twishimiye aho imirimo igeze kandi twabonye ko bose bagabagabanye ibyumba bikazaba byiza ku mutekano w’abagenzi n’ibintu byabo ndetse n’aho bazaparika amamodoka yabo harateguye.”

Yongeyeho ko ukurikije amateka yo gutwara abantu n’ibintu n’aho ibi bigo byakoreraga bigaragara ko bari bamaze kuba benshi kuko ubu ngo ari ubucuruzi byagaragaye ko bukomeye ariyo mpamvu ibigo byiyongera.

Muri gare ya Nyabugogo aho ibi bigo bizimukira hari ibyumba 19 bihwanye n’ibigo bizakoreramo kongeraho icyumba kizakoreramo ishyirihamwe ryabo ATPR.

Umuyobozi wa ATPR Ngarambe Charles yagize ati : “Twarabyishimiye cyane kuko ni igikorwa kizatuma dukorera hamwe kandi birumvikana ko ku bagenzi ho ari akarusho kuko ntawe uzongera kuvugirwa mu matwi n’abamotsi rimwe na rimwe baba ari abajura.”

Aho modika zizaparika zitwara abagenzi

Umuyobozi wungirije wa ATRACO yari isanzwe ikorera muri Gare ya Nyabugogo, Nsengiyumva Francois we atangaza ko babyishimiye kuko banabyumvikanyeho bakagabana aho bazakorera kandi ko nta na kimwe bizahungabanyaho.

Aba bayobozi batangaje ko ibigo bisanzwe bikorera Remera na Kicukiro bazakomeza bagakorerayo kuko bifasha ababa muri ibyo bice kugera mu Ntara y’Iburasirazuba biboroheye kandi izijya mu mahanga zo zitarebwa n’iki gikorwa cyane ko zo zisanzwe zikorera muri gare ya Nyabugogo.

<<Subira inyuma
Amatangazo
|:. ARRETE PRESIDENTIEL Nº25/01 DU 09/07/2012 ETABLISSANT LA LISTE DES TAXES PARAFISCALES ET AUTRES REDEVANCES PERCUES PAR LES ENTITES DECENTRALISEES ET DETERMINANT LEURS SEUILS
Ibikurira

maps_rw


Icyitonderwa    FAQ     Imbonerahamwe     Andi masite
Umujyi wa Kigali © Copyright 2008
Site yakozwe na Rwanda Development Gateway