Itangiriro - Turi bande - Mutugane   

Andikamo ijambo ryo gushakisha  
Itangiriro  Amakuru n’ibyabaye
Amakuru n’ibyabaye
Ushobora kugira ubushacye n’ umutima wo kugira icyo ukora ubushobozi bukanga

Ibyo ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Bwana MUSONI James kuri uyu wa gatanu ubwo yatangizaga amahugurwa y’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze bo mu Mujyi wa Kigali mu ishuri rikuru ry’ ikoranabuhanga (KIST).

Minisitiri James Musoni ageza ijambo kubari aho

Ayo mahugurwa y’ iminsi itatu akaba azatangwa n’ Ikigo cyA RIAM akaba azibanda cyane kwigisha abo bayobozi b’ inzego z’ ibanze ibijyanye no guhindura imitekerereze , uko bashyira mubikorwa gahunda y’ Ikinyagihumbi n’ icyerekezo 2020 , bakazanareberahamwe kandi uko bafasha Umujyi wa Kigali mu kugeza service nziza kubaturage kandi zikabagereraho igihe.

Mu ijambo ry’ Umushyitsi Mukuru Minisitiri Musoni James akaba yaragaragarije abayobozi bari bagiye guhabwa amahugurwa ko nyuma y’ mahano yabeyeye mu Rwanda mu 1994 ubu abanyarwanda turiho uyu munsi tuzi icyo dushaka n’ aho tugana kandi ibyo bikaba byaragezweho kubera kwicara tugatekereza tukanafata imigambi akangurira abo bayobozi kugira intego mu byo bakora bakagira icyerekezo cy’ aho bagomba kuva n’ aho bagomba kugera.

Abayobozi b’ inzego zibanze bitabiriye amahugurwa

yabasabye gukora bashyizeho umwete kuko aribo pfundo ry’ iterambere rya gahunda z’ igihugu nibakora neza bihuta ibyo twiyemeje bizagerwaho kandi nibakora buhoro gahunda za Leta nazo zizagenda buhoro.

Uhereye i bumoso Bwana NIZEYIMANA Alphonse Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wungirije , Madame NYIRAHONORA Theophila Mayor w’ Akarere ka Nyarugenge na Bwana NDIZEYE Willy Mayor w’ Akarere ka Gasabo

Umuyobozi wungirije w’ Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu Bwana NIZEYIMANA Alphonse nawe wari muri uwo muhango yashimiye abateguye ayo mahugurwa anashishikariza abagiye kuyahabwa gushyiraho umwete kandi ibyo bazigishwa bakazabikoresha mu kazi kabo ka buri munsi.

<<Subira inyuma
Amatangazo
|:. ARRETE PRESIDENTIEL Nº25/01 DU 09/07/2012 ETABLISSANT LA LISTE DES TAXES PARAFISCALES ET AUTRES REDEVANCES PERCUES PAR LES ENTITES DECENTRALISEES ET DETERMINANT LEURS SEUILS
Ibikurira

maps_rw


Icyitonderwa    FAQ     Imbonerahamwe     Andi masite
Umujyi wa Kigali © Copyright 2008
Site yakozwe na Rwanda Development Gateway