ikipe y’umupira w’amaguru y’Umujyi wa Kigali y’abakobwa AS Kigali yatwaye kunshuro ya kabiri igikombe cya Shampiyona y’abakobwa.
kuri uyu wa gatatu kuri stade i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali yemejwe ko itwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka nyuma yo gutsinda ikipe ya Groupe Scolaire Remera Rukoma ibitego bine kuri bibiri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali asuhuza abakinnyi
mbere y’uwo mukino Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madame Dr Aisa Kirabo Kacyira akaba yari yabonanye n’abo bakinnyi abifuriza insinzi ndetse anababwira ko ubuyobozi bw’Umujyi bubari inyuma.