Kuri uyu wa kabiri Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali aherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi Madame MUKASONGA Solange, Umuyobozi Mukuru w’imirimo mu Mujyi wa Kigali Bwana NDAKENGERWA Aimable, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana NDIZEYE Willy basuye abaturage bo mu murenge wa Kinyinya.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali aganira n’abaturage
Muri urwo rugendo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madame Dr Aisa KIRABO KACYIRA , akaba yatangije ibikorwa by’amahugurwa bigamije gufasha abaturage bimuwe muri uwo Murenge ndetse n’abatuye muri uwo murenge bimuwe ahitwaga mu Kiyovu cy’Abakene.

abaturage bari bitabiriye uwo muhango
Abo baturage bakaba bazahabwa amahugurwa mu guhinga ibihumyo no kuboha uduseke ibyo bikorwa bikaba ari intangiriro zibindi bikorwa biteganyirijwe abo baturage birimo kwigishwa ubuhinzi bwo mu bishanga, gufashwa mubworozi bw’inkoko imishinga yatangijwe uyu munsi ikaba ifite agaciro ka Miliyoni mirongo itatu n’umunani z’amanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Umurimo Bwana NDAKENGERWA
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yasabye abo baturage gukora bagakoresha igihe neza birinda kujya mubidafite akamaro , akaba yanabemereye inkunga bazaba bifuza kubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mugihe nabo ibibareba bizajya biba byakozwe akaba kandi yarasoje ijambo rye abasaba kujya bihangana kuko rimwe narimwe ibikorwa biba biteganyijwe bitagerera kuri banyirabyo kugihe.
Umuyobozi mukuru w’umurimo mu Mujyi wa Kigali akaba yaragaragake ko kugeza ubu hari ibikorwa bitandukanye bimaze gukorwa mu rwego rwo gufasaha abao baturage birimo nko gushakira imiryango yatujwe batsinda inkunga yo kubafasaha yamaze no kuboneka ikaba ingana na Miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu by’amanyarwanda, kubashakira aho koperative yabo izakorera ibijyanye no koboha uduseke , ubu hakaba hanamaze no kuboneka ahantu bazakorera ubuhinzi bwa kijyambere guhera mu kwezi kwa munani n’ibindi.
Umuhuzabokorwa w’Umurenge wa Kinyinya Bwana MBERABAHIZI Raymond yashimiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubufasha bahaye abaturage b’Umurenge wa Kinyinya akaba yaranagaragaje ko ubwo bufasha bagiye kubukoresha mukwiteza imbere.