kuri iki cyumweru mu Rwanda hose habereye urugendo rwo kwishimira aho umugore ageze mu iterambere n’uburinganire ,mu Mujyi wa Kgali urwo rugendo rukaba rwaratangiriye ku inteko ishinga amategeko rusorezwa kuri stade amahoro i Remera.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abndi bayobozi bari bitabiriye urwo rugendo
urwo rugendo rwari rwitabiriwe n’abayobozi ku Rwego rw’Igihugu barimo Nyakubahwa Jeanette KAGAME umufasha wa Perezida wa Repubulika, Umuyobozi w’’ inteko w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena , Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite’, Minisitiri w’intebe , abaminisitiri n’abadepite ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Aisa KIRABO KACYIRA nawe akaba yari yitabiriye uwo muhango.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abandi bategarugoli bishimira ibyo bamaze kugeraho
mu ijambo rye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yaragaragaje ko Ubu mu rwanda umutegarugori asigaye afite ijambo ko bitameze nko mubihe byabanje akaba yarasabye abagore bari ahao ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuko iterambere bafite uyu munsi ariwe barikesha.
Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe wabadepite Madame Rose Mukantabana nawe mu ijambo rye akaba yaragaragaje ko Nyakubahwa Paul KAGAME yahaye umugore umwanya wo kwerekana ibyo bashoboye akaba yaratumye Madame Jeannette Kagame wari muri uwo muhango kubabwirira umufasha we ko ibyo yakoreye abagore Batazabyibagirwa kandi ko bazamufasha kugirango inzozi afitiye igihugu zibe impamo.