Home - About us - Contact us   

Enter a word to find   
Home  News and Events
News and Events
Nyakubahwa Perezida yasuye Umujyi wa Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yakoreye uruzinduko mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, muri urwo ruzinduko rwe akaba yagiranye ibiganiro n’ abaturage b’ Akarere ka Nyarugenge kuri gare ya Nyabugogo.

Mu ijambo rya Perezida akaba yakanguriye abaturage b’ Akarere ka Nyarugenge n’ abanyarweanda muri rusange ko bagomba kugira ibyuyumvo by’ abanyarwanda bashya bumva bagomba kwiha agaciro bakiginera ibyo bashaka kandi bakunze binyuriye mu gaciro kabo.

Yabakanguriye kwiyizera bakamenya ibyo bashaka kuko ntawundi ugomba kubavugira no kubamenyera ibyo bifuza , yabasabye kujya bigishwa n’ amateka twanyuzemo kuko ubu atwereka ko twe ubwacu dufite imbaraga zo gukora , ubu Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kwitorera abayobozi bagashyiraho ababayobora babashimishije kuva munzego z’ ibanze kugera kuri Perezida wa Repuburika kuko ubwo ari uburenganzira bwabo bagomba gukoresha.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo kubari aho

Yagaragaje ko ubu u Rwanda ari igihugu kiri munzira y’ iterambere kandi ko ari inzira idasubira inyuma , akaba yarabijeje ko umutekano w’ u Rwanda uzakomeza kurindwa kandi ushaka kuwuhungabanya wese akazarwanywa, akaba yarashimiye abaturage bishyirahamwe cyane cyane abishyizehamwe mu makoperative ubu bakaba bamaze kuzamura amazu aho Nyabugogo. Abasaba gukomeza kugira ubushake bwo gukora buherekejwe n’ imyumvire myiza bagakomeza gushaka amikoro kandi inzego zose zigafatanya kugirango ayo mikoro aboneke kandi ibikorwa byose bigakomeza gukurikiza igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali.

Akaba yarasoje ijambo rye abifuriza kuba abakunda amahoro bagaharanira inyungu mu byo bakora kandi bakaba Abanyarwanda bihesha agaciro badasabirizwa kandi biteguye kubazwa ibyo bakora nk’ inshingano zabo bagomba kubahiriza buri muntu mu rwego ariho, hubahirizwa imibereho rusange kuko buri wese akenera kubahwa mu buzima.

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika kandi akaba yarasubije ibibazo bitandukanye by’ abaturage.

<<Back
Announcements
|:. Shortlisted candidates City of Kigali (Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Expert)
Read More

|:. NEW! JOB ANNOUNCEMENT-Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Conctruction Expert
Read More

|:. Presentation on the requirements for a construction permit application
Read More




Disclaimer    FAQ     Site map     Useful links
Kigali City © Copyright 2013
Powered by Rwanda Development Gateway