Home - About us - Contact us   

Enter a word to find   
Home  News and Events
News and Events
Abayobozi b’amakoperative y’urubyiruko akorera mu Mujyi wa Kigali afite ubuzima gatozi bahawe amahugurwa

Kuri uyu wa mbere mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge , habereye amahugurwa y’ abayobozi b’amakoperative y’urubyiruko akorera mu Umujyi wa Kigali afite ubuzima gatozi ayo mahugurwa akaba yari ateraniyemo abantu 104.

Ayo mahugurwa yatewe inkunga n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko rw’U Rwanda (CNJR), abari bayarimo bakaba bahawe Ikiganiro kumikorere myiza y’amakoperative yabo ndetse banakangurirwa kuzitabira amatora

Bwana MUSERUKA RWIGAMBA Yvan umukozi mu kigo cy’igihugu gushinzwe amakoperative mu ishami ry’ubugenzuzi, akaba ariwe watanze ikiganiro kubijyanye n’amakoperative.

Ikiganiro cye kibanze kuri Politiki y’igihugu kubijyanye n’amakoperative ndetse n’imikorere myiza yayo makoperative. Yakanguriye abayobozi b’amakoperative .

Bwana MUSERUKA RWIGAMBA Yvan atanga ikiganiro

Yasobanuriye abari aho ko koperative ari umuryango w’abantu bishyize hamwe kubushake bakagira igikorwa cyangwa intego bahuriyeho ibateza imbere kandi buri munyamuryango akagira uruhare rugaragara mu iterambere ryabo.

Yabagaragarije ko koperative yigenga mu mikorere yayao yaburimunsi ndetse no kumutungo wayo ntakigo na kimwe cg urwego rw’Ubuyobozi rushobora kwivanga mu mikorere yayo ariko nl’ikigo gishinzwe amakoperative gishobora kugira inama koperative kugirango imikorere yayo imere neza.

Yagaragaje ko iyo mugace kamwe hari koperative zigeze kuri eshatu zikora umurimo umwe zishyirahamwe zigakora impuzamakoperative kuri urwo rwego.

Yababwiyeko ubwo koperative ari gahunda ya Leta ariko ari nuburyo bwo kugera kuri gahunda twiyemeje muri vision 2020 mubijyanye no kurwanya ubukene mu banayarwanda akaba ariyo mpamvu amashyirahamwe yose aharanira inyungu agomba kuhinduka amakoperative. Intego ari uko koperative zakora neza kandi zigatanga inyungu kuri banyirazo akaba ariyompamvu abanyamuryango bazo bagomba kwicara bakareberahamwe niba ibikorwa bakora bibateza imbere ariko kugirango bigerweho ningombwa ko banyiri koperative gashyiraho ubuyobozi bwiza.

Yagaragaje ko koperative ikora neza iba ifite igenamigambi rinoze,inzego z’ubuyobozi zubatse neza kandi zuzuzanya, gucunga neza umutungo wa banyiri koperative, kugira igitabo cyujuje neza cy’abanyamuryango n’imigabane yabo.

Yasoje abakangurira gukora neza ndetse bakanashaka nibindi bikorwa bishobora gutuma koperative zabo zitera imbere abaha n’umwanya wibibazo.

  Abayobozi b’amakoperative bifuje kumenya ushobora kuba umusimbura w’umunyamuryango basobanurirwa ko ari umuntu wese umunyamuryango yifuza kubushake bwe niyo ntasano baba banafitanye, ndetse anabasobanurira ubwoko bwibatabo kopetavive igomba kugira.

  Abagomba kubikuza , abajya kuri compte  Abajya kuri compte perezida ntaburamo ariko kugatabo hajyaho abantu batatu ariko inteko rusange abasigaye nibo ibemeza ariko abagenzuzi ntibemewe kujyaho.
  Kongera amahugurwa akaba yanagera kubanyamuryango bo hasi  Ubishaka wese yakwandikira umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative yasubizwa.
  Ikibazo cy’abanyamuryango batanze umugabane shingiro ariko batitabira ibikorwa bya Koperative  Inteko rusange iricara ikereka abao banayamuryango ibyo baregwa bagatanga ibisobanuro bitanyura inteko ikabafatira ibyemezo ikabahagarika byaba ngombwa ikabirukana.
  Kumunyamuryango utarujuje imigabane asabwa ariko agasaba inyungu kumafaranga yatanze  Ntanyungu igomba kujyaho kuko umunyamuryango ari uwazanye imbaraga zingana nizabandi icyo gihe ahabwa ibyoyazanye gusa
  Inshingano za Njyanama  Inshingano za Njyanama ninshingano z’inama y’ubuyobozi

  Igihe ngenzuzi idakora inshingano zayo komite nyobozi yakora iki ?  Icyo kibazo kigaragazwa munteko rusange mukagaragaza igihe bamaze badakora icyo gihe bakeguzwa
  Ese koperative imwe cg ebyiri zishobora gusaba iseswa ry’iyindi koperative yiyita ihuriro kandi itujuje ibisabwa ko biba ihuriro  Ihuriro ry’amakoperaive rihabwa ubuzima gatozi hashingiwe kubuzima gatozi bw’amahuriro arigize niba hari ibyabaye bitanyuze mu mucyo ibyo bizarebwa.

  Hateganywa iki kubakorera mu makoperative babangamiwe n’abandi bakora batayarimo  Ibyo byegerezwa inzego za Leta zikareba ibijyanye n’akajagari ariko nanone habayeho ko ubuyobozi bwerekana abagomba gukorera aho RCA yakora ubuvugize abo bantu bagakora neza.
  Ese igihe umunyamuryango atishyuye biremewe ko ibye byafatirwa ?  Inteko rusange iricara ikareba ingingo yitwa kureba imyenda yak operative inteko ikandikira RCA isaba ko yarenganurwa hagaragazwa urutonde rw’abambuye koperative ariko abambuye babanje kubimenyeshwa.
  Umunyamuryango wirukanwe ari muri koperative kandi arimo amafaranga ayo mafaranga garuzwa ate?  Nawe agomba kwishyura niyo yaba yaravuyemo asabwa kwishyura byakwanga bikamenyeshwa RCA
  Raporo ya ngenzuzi kujya munteko rusange ntibishobora gushyushya umutwe abanyamuryango .  basobanuriwe ko akamaro ka ngenzuzi Atari ako gushyushya umutwe ahubwo yuzuzanya na nyobozi ndetse na raporo yabo bagaragaza ko berekanye ibitagenda neza kugirango bikosorwe.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko nawe yaganiriye nabari aho

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko yakanguriye abayobozi babonye amahugurwa kuzashyiramubikorwa ibyo bigishishe kandi bakanagerageza kubisobanurira abanyamuryango bayobora akaba yarabemereye ko inma y’igihugu y’urubyiruko izakomeza kubaba hafi mubyo bazaba bakeneye.

<<Back
Announcements
|:. Shortlisted candidates City of Kigali (Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Expert)
Read More

|:. NEW! JOB ANNOUNCEMENT-Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Conctruction Expert
Read More

|:. Presentation on the requirements for a construction permit application
Read More




Disclaimer    FAQ     Site map     Useful links
Kigali City © Copyright 2013
Powered by Rwanda Development Gateway