Kuri uyu munsi mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara hatangijwe igikorwa cyo gusobanurira urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe n’amakoperative akorana n’Umujyi wa Kigali kuzitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe uyu mwaka mu Kwezi kwa Kanama ku itariki ya 09.
Icyo gikorwa cyatangirijwe mu ishyirahamwe Atraco kikaba kizanakomereza mu yandi mashyirahamwe, urwo rubyiruko rukaba ruzahabwa ibiganiro bitandukanye bijyanye n’amatora n’ubureremboneragihugu.

Abanyamuryango ba Atraco bitabiriye amahugurwa
Mu Kiganiro cyatanzwe n’ushinzwe ibikorwa by’amatora mu Karere ka Nyarugenge Bwana RUTIKANGA Jean Bosco mu Kiganiro yahaye abanyamuryango b’ishyirahamwe Atraco yabakanguriye kuba abanyarwanda bakunda igihugu cyababyaye ndetse banishimira ko aria banyarwanda yabasabye ko nkuko babaye abambere mu mashyirahamwe ahawe ayo mahugurwa bazaba n’abambere mu kuzitabira amatora .

Bwana TWAHIRWA Dodo Umuyobozi w’Atraco mu mahugurwa
yabakanguriye kuzagira uruhare mu kugirango amatora azagendeneza kandi ibyo bikaba bibanzirizwa n’ibikorwa birimo kubanza kwikosoza ku ilist y’itora ndetse ukanabikangurira n’abandi ushobora guhura nabo , gukurikirana ibijyanye n’amatora kugirango uzamenye neza igihe muzatorera ndetse n’uburyo amatora azakorwa ,hakabaho n’uruhare rwo gutegura aho amatora azabera kumunsi w’itora ukitabira gutora , ugatora kare ndetse no gutorera aho utuye. Kandi byose bikaba mu mutuzo.
Yagaragaje ko amatora ari kimwe mu bigaragaza Demokarasi asaba abatora kujya batora abantu bingirakamaro bafite icyo bazamara ndetse bakanageza iterambere kubabatoye , ningombwa ko muba abanyakuri kugirango dushobore no kuzubaka igihugu gishingiye kukuri.
Akaba yarasoje ikiganiro cye asaba abanyamuryango ba Atraco kuba intumwa za Komisiyo y’amatora ndetse anabagezaho ingengabihe y’amatora ya Perezida wa Repubulika.