Home - About us - Contact us   

Enter a word to find   
Home  News and Events
News and Events
Icyumweru cy’Icyunamo cyasojwe

Kuri uyu wa kabiri kurwibutso rwa jenoside rwa REBERO mu Karere ka Kicukiro habereye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo kunshuro ya 16.

Uwo muhango wayobowe n’Umuyobozi wa Sena Bwana Vincent BIRUTA mu ijambo ry’ikaze ryavuzwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madame Dr Aisa KIRABO KACYIRA yakanguriye abatuye Umujyi wa Kigali kutibagirwa abacu twabuze kubera ubuyobozi bubi ndetse anabakangurira gukomeza gushyirahamwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banacunga umutekano. Kuri uyu wa kabiri kurwibutso rwa jenoside rwa REBERO mu Karere ka Kicukiro habereye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo kunshuro ya 16.

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali n’ abandi bayobozi batandukanye bakira Nyakubahwa Perezida wa SENA

Minisitiri w’umuco na Siporo Bwana Habineza Joseph mu ijambo rye yakanguriye abanyarwanda kumva ko ijambo bitazaba ukundi rigomba kuba iryaburumwe, asaba abanyapolitiki kugira umuco w’imiyoborere myiza ndetse no kumva ko buri munyarwanda afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we kugihugu,bakareka kuba mudutsiko ariko bakumva ko bakorera abanyarwanda bakubaka inzego zikomeye kandi zitabashingiyeho kugirango umunsi bazaba badahari ibintu bitazacika ahubwo zikaba nzego zishingiye kumategeko .

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali yunamira abanyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero

Yongeye kwibutsa abanyaporitiki ko mugihe kiri imbere hateganyijwe amatora abasaba kutazasubira muri politiki zitandukanya abaturage ahubwo bakagambirira gukomeza kubaka igihugu.

Perezida wa Sena mu ijambo rye yashimiye inzego zose zagize uruhare mu gutegura icyunama kunshuro ya 16 ndetse n’uburyo bakitabiriye , yavuze ko muri iki gihe cyo kwibuka abacu bazize jenosode twibuka kandi n’abagize uruhare mukuyihagarika ndetse bamwe muri bo bakanahasiga ubuzima , akaba ari numwanya kubanyapolitiki wo gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo politiki mbi yakoze .

« nubwo hari abagifite imigambi mibi ntibyatubuza gushimira ubufatanye bwagaragaye mubihugu bitandukanye mu kurwanya abagize uruhare muri jenoside,iyo jenoside ikaba yaradusigiye ibibazo bitandukanye birimo n’ihungabana tukaba tugomba gufatanya mukurirwanya nubwo bigomba ubuhanga abanyarwanda twese tudafite ariko ubu buri munyarwanda arasabwa kwegera abacitse ku icumu »vincent BIRUTA.

Akaba yarongeye gukangurira abanyarwanda kuzitabira amatora mu mutekano bakarwanya abanyapolitiki badashaka gukora ahubwo bagashaka inzira z’ubusamo zabageza kubutegetsi rimwe na rimwe usanga zizana n’amacakubiri.

Yasoje ijambo rye agaragaza ko ubutwari bw’abo twibuka aribwo buzakomeza kutubera urumuri yihanganisha abacitse ku icumu abasaba gukomeza kugira icyizere cyo kubaho. Akaba yaranasoje icyumweru cyo kwibuka .

icyumweru cyo kwibuka kikaba cyari cyatangijwe ku itariki ya 07 Mata kuri stade Amahoro i Remera nyuma y’ umuhango wo gushyira indabo kurwibutso rwa Jonoside rwa Gisozi kikaba gisojwe kuri uyu wa 13 Mata murwibutso rw’ abanyapolitiki.

<<Back
Announcements
|:. Shortlisted candidates City of Kigali (Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Expert)
Read More

|:. NEW! JOB ANNOUNCEMENT-Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Conctruction Expert
Read More

|:. Presentation on the requirements for a construction permit application
Read More




Disclaimer    FAQ     Site map     Useful links
Kigali City © Copyright 2013
Powered by Rwanda Development Gateway