kuri uyu wa kane kuri stade amahoro i Remera Ubyobozi bw ’Umujyi wa Kigali bawakiriye abagize uruhare mu myiteguro ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Kigali City Festival .
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madame Dr Aissa Kirabo Kacyira mu ijambo rye yashimiye ibyiciro bitandukanye by’abaturage b’Umujyi bafashishije mu ishyirwa mu bikorwa rya Kigali City Festival ndetse n’Ubuyobozi bwite bwa Leta kunkunga batanze kugirango ibikorwa byateganyijwe bishobore kugerwaho

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali atanga ibihembo
Igikorwa cya Kigali City Festival kikaba cyari cayteguwe mu rwego rwo kwishimira ibikorwa Umujyi umaze kugeraho muri iyi myaka 16 ishize ndetse no kwishimira imikino y’ igikombe cy’ isi igiye kuzabera kumugabane w’ afurika kunshuro ya mbere , iyo mukino ikazabera muri Afurika y’ epho aho u Rwanda ruzagira amahirwen yo kumurika bimwe mu bikorwa bikorerwa inaha.
Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali akaba yaragaragaje ko hari ibigo bikwiye gushimirwa kubera inkunga igaragara byatanze mu ishyirwa mubikorwa rya Kigali City Festival nka MTN, SULFO,RDB,BRALIRWA n’ ibindi akaba kandi yarashimiye byimazeyo urubyiruko rw’ Umujyi cyane cyane urwibumbiye mu mashyirahamwe n’ amakoperative kubera ubwitabire bagize.
kuri uwo munsi kandi hakaba haratanzwe ibihembo kubantu bitabiriye amarushanwa Kigali City Festival babonye imyanya ya kabiri n’ uwa gatatu.