Home - About us - Contact us   

Enter a word to find   
Home  News and Events
News and Events
Umujyi wa Kigali watangiye gusuzuma uko imihigo uturere twahize yashyizwe mu bikorwa

Kuri uyu wa kabiri Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu Bwana NIZEYIMANA Alphonse yatangije igikorwa cyo gusuzuma imihigo y’uturere tugize Umujyi wa Kigali .

Icyo gikorwa kikaba cyatangirijwe mu Karere ka Kicukiro aho beretswe ibikorwa bitandukanaye akarere kari karagize imihigo bigeze bishyirwa mu bikorwa , iyo mihigo ikaba iri muri gahunda enye za Leta Ubukungu , Ubutabera , Imibereho Myiza n’Imiyoborere Myiza .

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Bwana NGAMAGE Paul Jules akaba yarasobanuriye abayobozi baturutse kurwego rw’Umujyi uko imihigo aho imihigo y’Akarere ayaoboye igeze ishyirwa mu bikorwa mu bijyanye no kwinjiza Imali mu Karere bakaba bari kukigereranyo cya 96 % kubyo biyemeje , bakaba kandi barateje imbere amakoperative kuburyo bugaragara ndetse ubu SACCO ikaba iri mubyashyizwe imbere kuburyo hari umunanai ku icumi zemerewe gukora n’ikigo gishinzwe amakoperative ndetse imwe muri zo ikaba yaranabonye n’icyemezo cya BNR.

Ibikorwa remezo nabyo bikaba bitaribagiranye kuburyo hari imihanda yakozwe nk’iyamabuye ndetse no gutunganya imihanda y’ibutaka, abaturage bakaba baranakanguriwe gufata ubutaka kumikingo irimbere z’ingo zabo. Hubatswe ahategerwa imodoka . Akarere kandi kakaba karashyize ingufu mugutanga ibyangombwa kubantu bamaze kubaka ariko batagiraga ibyagombwa by’amzu yabo (régularisation).

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu

Imibereho Myiza ubu Akarere kakaba karakanguriye abaturage kwitabira Mutuelle de santé ababyeyi babayarira kwamuganga bakaba bageze kuri 89,6 ku ijana ,amashuri 68 akaba yarubatswe mu rwego rw’uburezi bw’imyaka icyenda. Mu miyoborere myiza bakaba barihatiye kubaka ibiro by’imirenge n’utugali , ndetse abatishoboye bakaba barafashijwe bubakirwa amazu .

Mu miyoborere myiza hibanzwe ibijyanye no kwegera abaturage ndetse no kubakemurira ibibazo, Ubutabera ubu bukaba bwibanda kubijyanye na Gacaca hakurikiranywa abakatiwe TIG bakaba barakoze ahanini mu bijyanye no kubaka amshuri , ubu imanza icumi akaba arizo zonyine zisigaye munzego zose gucibwa , ubu imirenge myinshi mu Karere ikaba yarasoje imanza .

Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe Ubukungu akaba yarashimiye ibikorwa byiza Akarere kamaze kugeraho, ariko asaba ko amafaranga Akarere kabonye hakwerekanwa uburyo yakoreshejwe ibyo bikaba mu gice cyo gucunga neza umutungo wa Leta , abaturage bafashijwe hakerekanwa ibyo bagezeho mubuzima busanzwe, ndetse n’ibikorwa byakozwe n’abaturage ko hakwiye kwerekanwa agaciro byatwaye .

Akarere ka Kicukiro kitabiriye gukora imbuga zitoshye

Abari muri icyo gikorwa bakaba baranasuye ibikorwa bimwe na bimwe byakozwe. Icyo gikorwa kikaba kizakomereza mu karere ka Gasabo kikazasorezwa mu Karere ka Nyarugenge.

<<Back
Announcements
|:. IKORWA RY’IMIHANDA MU MUJYI WA KIGALI
Read More

|:. VACANCY ANNOUNCEMENT
Read More

|:. VISIT RWANDA VILLAGE AT AMAHORO STADIUM-REMERA
Read More




Disclaimer    FAQ     Site map     Useful links
Kigali City © Copyright 2008
Powered by Rwanda Development Gateway