Home - About us - Contact us   

Enter a word to find   
Home  News and Events
News and Events
ni ngombwa ko abayobozi bagira umurego wo gukomeza gukora neza

Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madame Dr Aisa KIRABO KACYIRA ubwo yatangizaga inama y’umutekano yaguye y’Umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa gatanu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yarongeye kwibutsa abo bayobozi ko kuba ari abayobozi bitanga agaciro hashingiwe kubyo bakora ndetse baba banakorera abaturage babatoye , akaba yaragagejejeho bimwe mubyasabwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi b’inzego zibanze ko bakwiye kumva ko imyanzuro bakura mu manama bateraniramo igomba kujya ishyirwa mu bikorwa inama ntizibe nk’iherezo ry’ibikorwa ahubwo inama n’intangiriro z’igikorwa. akaba yarasoje ijambo rye kandi asaba abayobozi bafatanyije kuyobora uyu Mujyi ko aringombwa ko baba abanyakuri muri byose kandi bakibuka ko bafite amategeko abagengandetse bakanagira umuco wo kuva mu biro bakajaya kureba abo bakorera.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dr Aisa KIRABO KACYIRA

Iyo nama ikaba yararebeye hamwe uko umutekano mu Umujyi wifashe, isuku ahantu hatandukanye mu Umujyi wa Kigali , uko imyiteguro ya Festival y’Umujyi wa Kigali imeze, ibijyanye n’ itangira ry’amashuri .

Abari munama bakaba barasanze ibintu bimeze neza nubwo atari kunzego zose hakaba haragaragaye ko Akarere ka KIcukiro karabaye kambere mubijyanye no kurangiza amashuri yagombaga kubakwa murwego rw’amashuri y’imyaka icyenda. inama ikaba yarasabye kandi ko ibigo by’amashuri byatsinze neza uyu mwaka byazahembwa.

Abari munama kandi bakaba baragejejweho aho imyiteguro ya Mayor’s Cup igeze ikaba iri kimwe mu bikorwa bizakorwa muri Kigali City Festival izakorwa iri no mu rwego rwo gutegura ibirori byo kwizihiza igikombe cy’Isi kizakinirwa hano kumugabane w’Africa.

<<Back
Announcements
|:. Shortlisted candidates City of Kigali (Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Expert)
Read More

|:. NEW! JOB ANNOUNCEMENT-Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Conctruction Expert
Read More

|:. Presentation on the requirements for a construction permit application
Read More




Disclaimer    FAQ     Site map     Useful links
Kigali City © Copyright 2013
Powered by Rwanda Development Gateway