Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 GASHYANTARE mu rwanda hose hizihijwe umunsi w’Intwari uwo munsi ukaba warizihirijwe ahantu hatandukanye mu midugudu igize Umujyi wa Kigali .
Abayobozi batandukanye kurwego rw’Umujyi ndetse n’Uturere tuwugize bakaba barifatanyije n’abaturage mu kwizihiza uwo munsi waranzwe n’ibirori birimo Imbyino n’imivugo byo kwishimira Intwari z’u Rwanda ndetse zimwe muri zo zatanze amaraso kugirango uyu munsi u Rwanda rube rutekanye.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali wungirieje Bwana NIYONSENGA Ildephonse
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali wungirieje Bwana NIYONSENGA Ildephonse akaba yarifatanyieje n’abaturage bo mu Mudugudu wa GASIZA mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu kwizihiza uwo munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka KICUKIRO Bwana NDAMAGE Paul Jules
Umuyobozi w’Akarere ka KICUKIRO Bwana NDAMAGE Paul Jules akaba yari kumwe n’abaturage bo mu Mudugudu w’UMUSHUMBAMWIZA mu murenge wa NYARUGUNGA

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madame Théophila NYIRAHONORA
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madame Théophila NYIRAHONORA akaba yari kumwe n’abaturage bo mu Midugudu ine muyigize Akagali ka KIYOVU mu Murenge wa Nyarugenge.
abaturage bakaba barakanguriwe gukomeza kwibuka Intwari zitangiye igihugu ndetse nabo ubwabo bakagira ubutwari ndetse bakanabuharanira kugirango dukomeze dutere imbere.