Kuri iki cyumweru mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa MASAKA habereye amarushwanwa y’umukino w’amagare mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari ayo marushanwa akaba yarateguwe kubufatanye bwa Minisiteri y’umuco na Siporo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’ishyirahamwe ry’umukino wa Siporo y’amagare.
Ayo marushanwa akaba yitabiriwe n’urubyiruko rutwara abagenzi ku magare rukorera mu Umujyi wa Kigali rugera kuri 70.

BIZIYAREMYE Samuel arangiza isiganwa
Umukozi ushinzwe urubyiruko n’uburezi mu Mujyi wa Kigali Bwana RUSIMBI Charles wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali muri uwo muhango akaba yarashimiye urubyiruko rwitabiriye ayo marushanwa ndetse n’abaturage benshi bari baje kubatera inkunga akaba yarabwiye abari aho ko icyo gikorwa cyateguwe mu buryo bwo kwibuka intwari z’u Rwanda , akaba yarabasabye gukomeza kwitabira nizindi gahunda zitandukanaye za Leta, nizindi siporo nk’umupira w’amaguru muri urwo rwego Umujyi ukaba uzatanga umupira kuri buri zone zikorerwamo umurimo wo gutwara amagare .
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya siporo ya magare mu Rwanda akaba yaragaraje ko iryo rushanwa ari irya mbere ribaye murwego rw’abitwa abanyonzi ariko ko ubu federation igiye gushaka uburyo ayo marushanwa yakomeza ndetse akagera no kurwego rw’igihugu ndetse kuburyo bazanahagararira u Rwanda mu mahanga , akaba yarabasabye gushyira imbaraga mu myitozo yabo, ndetse n’ Umujyi wa Kigali n’akarere ka Kicukiro uburyo bateguye ayo marushanwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Bwana NDAMAGE Paul Jules akaba yarifurije urubyiruko rwari aho guhorana insinzi mu bikorwa byabo, yabakanguriye kandi kugira intego yo gutera imbere bakava kumagare bakajya kuri moto cg bakaba bagura imodoka ariko ko ibyo badashobora kubigeraho batitabiriye kuzigama yabakanguriye kugana COOJAD ndetse n’ibind bigo by’imali iciriritse yababwiyeko ubu bakora akazi ko kunyonga kuko bakiri abasore ariko uko imyaka igenda baba basaza batazakomeza gukora iyo mirimo ko ubu aringombwa ko batangira gutegurira ejo hazaza , yabakanguriye kandi kwishyirahamwe bagakora koperative kuko iri imwe munzira zagaragaye zishobora guteza imbere abayarimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro atanga ibihembo kuwabaye uwambere
Yanabakanguriye kandi kwita kumutekano mu muhanda akaba yararangije ijambo rye ashimira abafashije mu gutegura mu gutegura iryo rushanwa kandi anasaba ishyirahamwe ry’amagare gukomeza gutera inkunga urwo rubyiruko kugirango bishobotse narwo rube rwajya no mu marushanwa akomeye.
Abitabiriye ayo marushanwa 15 bambere bakaba barahawe ibihembo uwa mbere akaba yarahawe amafaranga ibihumbi mirongo itandatu(60.000) by’amanyarwanda na carte ya telephone BIZIYAREMYE Samuel.