Shampiona y’abakobwa mukiciro cya mbere irakomeje muri iki cyumweru hakaba harakinwe imikino y’Umunsi wa kabiri ikipe y’abakobwa y’Umujyi wa Kigali ikaba yarakinnye n’ikipe ya RUHANGO f.c .
Uwo mukino ukaba wararangiye ikipe y’Umujyi wa Kigali itsinze ibitego 8-0
Umutoza w’IKIPE Y’umujyi wa Kigali NYINANAWUMUNTU Marie Grace akaba yadutangarije ko n’ubwo batsinze ibitego byinshi ariko ikipe bakinnye yari ikipe ikomeye kuba yatsinze ibitego byinshi gusa ari uko imyitozo bakoze bajya gutangira iyi shampiona yari myinshi kandi myiza kandi kugeza ubu abakinnyi afite bakaba bose bahagaze neza nta kibazo , ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi bukaba bumurinyuma kuburyo ubu ikipee nta kibazo na kimwe ifite.

ikipe y’Abakobwa y’Umujyi wa Kigali
Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe urubyiruko na Siporo Bwana RUSIMBI Charles yakira abo bakinnyi akaba yarabashimiye uburyo bakomeje kwitwara neza bahesha ishema Umujyi wabo anabakangurira gukomereza aho.
Twabibutsa ko kumunsi wa mbere w’Iyo shampiyona ikipe y’Umujyi y’Abakobwa yari yatsinze ikipe ya BUGESERA ibitego 12 kuri kimwe ubu ikaba iri kumwanya wambere izigamye ibitego cumi n’icyenda .