Kuri uyu wa gatanu kuri stade regional i Nyamirambo habereye umuhango wo kwakira ibikombe byatwawe n’ ikipe y’ Umujyi wa Kigali y’abakobwa bakina umupira w’ amaguru ibyo bikombe bikaba birimo igikombe cya shampiyona y’ abakobwa n’ igikombe cy’ Ubumwe n’ ubwiyunge.
Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali ashyikirizwa igikombe cya AS Kigali

abajyanama bu Umujyi wa Kigali bishimira igikombe
Uwo muhango ukaba wari witabiriwe n’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wari umushyitsi Mukuru muri uwo muhango .
icyo gikorwa kandi kikaba cyaratangijwe n’ umukino wahuje iyi kipe ya AS Kigali y’ abakobwa n’ ikipe y’imiyoborere myiza y’ abagore ukaba wararangiye ikipe ya AS Kigali itsinze iyimiyoborere myiza ibitego 4 kubusa , nyuma yawo hakaba harakurikiyeho umupira w’ abagabo AS KIGALI n’ iyi miyoborere myiza y’ abagabo uwo mupira ukaba wararangiye ayo makipe yose anganya ubusa kubusa.
umuyobozi wa KVC ashyikiriza Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali igikombe ikipe ye yakuye mu marushanwa i Burundi
Muri uwo muhango kandi habereyemo igikorwa cyo kwakira ikipe ya KVC (Kigali Volley Ball Club) nk’ ikipe y’ Umujyi ikina umukino w’intoki.
kuri uwo munsi kandi amshyirahamwe n’ amakoperative y’ urubyiruko akorera mu Umujyi wa Kigali yahawe inkunga yari yaremerewe n’ Ubuyobozibw’ Umujyi igomba kubafasha mu mihigo basinye y’ isuku kwita nokurengera ibidukikije .
Abayobozi b’ amashyirahamwe bashyikirizwa inkunga bemerewe
Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali mu ijambo rye ry’ uwo munsi yashimiye ikipe y’ abakobwa kubwumuhigo yakoze kandi imaze igihe gito akaba yarayemereye inkunga ingana n’ amafaranga miliyoni ebyiri , iyabahungu nayo yabaye iyakane ihabwa inkunga ya Miliyoni imwe ndetse n’ ikipe ya KVC nayo ihabwa miliyoni imwe.
Akaba yarasabye ayo makipe yose kugira umuhigo wo gutsinda .asoza ijamabo rye kandi yongeye gusaba amashyirahamwe n’ amakoperative y’ urubyiruko kuzakoresha neza inkunga bahawe nkuko bari basanzwe bakora neza kandi nta nkunga babona.