Muri iyi minsi twitegura umunsi wo kwibohora uzizihizwa ku inshuro ya 15 urubyiruko ruhuriye mu mashyirahamwe n’ amakoperative y’ urubyiruko yasinye imihigo y’ isuku kwita no kurengera ibidukikije n’ ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali rwiyemeje gukora isuku ku mihanda yo mu Umujyi wa Kigali.

igikorwa kitabiriwe n’ abantu benshi

Umuyobozi w’ Umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ umuyobozi w’ ishyirahamwe KVCS
icyo gikorwa kikaba cyatangijwe kuri uyu wa Gatatu n’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali ku muhanda uva chez Rando ugana kuri stade Amahoro i Remera.
Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali akaba yasabye urubyiruko rwari aho kugira isuku muri byose ntibe isuku yo ku minsi mikuru gusa ahubwo ikaba iyaburi munsi , yasabye abatuye Umujyi kuzitabira umunsi wo kwibohora kandi anashimira urwo rubyiruko mu bikorwa byinshi rukora biteza imbere Umujyi wa Kigali ndetse n’ igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali asiga irangi ku muhanda
ibyo bikorwa by’ isuku bizakorwa kumihanda bikaba bizibanda ahanini mugusibura amarange yari yarasibamye ku mihanda itandukanye yahano mu Umujyi wa Kigali.

Umujyanama MUDENGE Esperance n’ Umuyobozi wa trafic police

abanyamuryango b’ ishyirahamwe COATB ry’ abubatsi nabo bitabiriye icyo gikorwa