Home - About us - Contact us   

Enter a word to find   
Home  News and Events
News and Events
AMAHUGURWA Y’ ABAGIZE CLUB ZO KURWANYA IHOHOTERWA

Kubufatanye bw’ Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali na Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’Ubwiyunge kuri uyu wa gatatu habaye amahugurwa y’ abagize club zo kurwanya ihohoterwa ( anti gender basic violemce club) baturutse mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’ akarere ka kicukiro aha ikaze abari bitabiriye ayo mahugurwa yabasabye ko amahugurwa bagiye guhabwa yababera umusemburo w’ ingufu zituma bajya kurwanya ihohoterwa muri iyi minsi rimaze gufata intera igera no mu bwicanyi.

Umunyamabanga Nyubahiriza tegeko wa Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge akaba yaragaragarije abari aho ko komisiyo ayobora yasanze nta bumwe n’ ubwiyunge buhamye bwagerwaho mu banyarwanda mu gihe hakigaragara ibibazo nk’ ibi byihohoterwa, akaba ari nayo mpamvu bafatanyije n’ Umujyi wa Kigali mu gukoresha amahugurwa ya za ANTI G.B.V CLUBS kuko ubu mugihugu hagaragara ihohoterwa rishingiye ahanini kungengabitekerezo ya jenocide no kugitsina , kandi bikaba bigaragara ko nubwo Leta ishyira ingufu mu guhuza abanyarwanda iki kibazo kigihari kubera imyaka myinshi abanyarwanda bamaze bigishwa politiki mbi y’ amacakubiri n’ ivangura ariko asaba abari aho ko bahaguruka bakabirwanya bagaharanira ko ihohoterwa ryashira , anabasaba kandi kutibagirwa ibijyanye n’ ubumwe n’ ubwiyunge by’ abanyarwanda bagaharanira gutandukana n’ amateka mabi yaranze abanyarwanda jenoside ntizongere kuba ukundi tugaharanira kuba abanayarwanda batekereza kunyungu rusange bagirira mu bikorwa byabo n’ aho bari nko mu miryango mpuzamahanga u Rwanda rurimo.abasaba kujya kuba aba ambasaderi b’ iterambere rishingiye kumibanire myiza y’ abanyarwanda.

abayobozi batandukanye baje muri icyo gikorwa

ayo mahugurwa akaba yarafunguwe kandi agasozwa n’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza wagaragarije abari aho ko abfite akazi gakomeye ko kurwanya ihohoterwa kuko ubu Umujyi wa Kigali uri ku isonga mu byaha bijyanye n’ ihohoterwa gusa abizeza ubufatanye n’ inzego zose zo mu Umujyi wa Kigali mubijyanye no kurwanya ihohoterwa. abari muri ayo mahugurwa bakaba barabonye ibiganiro ku kibazo cy’ ihohoterwa rishingiye kugitsina, imikorere n’ inshingano za club barimo, ikiganiro kumushinga w’ itegeko rihana ibyaha by’ ihohoterwa.

bamwe mubitabiriye ayo mahugurwa

<<Back
Announcements
|:. VACANCIES ANNOUNCEMENT-Urban Economics Advisor
Read More

|:. Vacancy Announcement-Procurement Officer
Read More

|:. Shortlisted candidates City of Kigali (Urban Economics Advisor & Water and Sanitation Expert)
Read More




Disclaimer    FAQ     Site map     Useful links
Kigali City © Copyright 2013
Powered by Rwanda Development Gateway