Itangiriro - Turi bande - Mutugane   

Andikamo ijambo ryo gushakisha  
Itangiriro  Ibyihutirwa  Imishinga
Imishinga
Umushinga wa Pariki y’Umujyi wa Kigali

Pariki y’Umujyi wa Kigali (KCP) n’igikorwa cyavuye mu bufatanye bw’abantu bikorera ku giti cyabo bagamije gukangurira abacuruzi gushyira imitahe yabo mu bukerarugendo. Abatangiye uwo mushinga babonye ko Umujyi wa Kigali ubuze ahantu abatuye Umujyi n’abashyitsi bashobora kujya kuruhukira no kwidagadurira bavuye ku kazi cyangwa mu mpera z’icyumweru.

KCP igamije gukora yinjiza inyungu, ibyo ikabigeraho ikora ku buryo ibyubatswe n’ibihakorerwa bikurura abantu kandi bigacungwa neza. Ifite inshingano yo kuhagira ahantu ho kuruhukira no kwidagadura ku bantu batuye Kigali cyangwa abaje gusura u Rwanda. Bazajya bidagadura, bakore imikino y’ubugororangingo, iyo bakinira munzu, bakine ku muco, birebere ibijyanye n’ubukerarugendo bwo mu Rwanda n’ubwo hanze. Bashobora kandi kuhakorera amanama no kuhatangira ibiganiro, hakaba n’amacumbi ari hantu hari akuka ko cyo mu cyaro.

Umushinga uri ahantu hatagira uko hasa i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Uwo mushinga uzagira ingaruka nziza ku bukungu kuko uzatuma haboneka akazi k’ubwoko bwose bigatera inkunga Leta muri gahunda yo kurwanya ubukene n’iterambere ry’ubukungu muri rusange.

Iterambera ry’ako gace rizaha Umujyi isura nshya ijyanye n’ibihe tugezemo ribungabunga ibidukikije kandi ryunganira ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije buteza imbere ubukungu mu buryo buhamye.

<<Subira inyuma
Amatangazo
|:. ARRETE PRESIDENTIEL Nº25/01 DU 09/07/2012 ETABLISSANT LA LISTE DES TAXES PARAFISCALES ET AUTRES REDEVANCES PERCUES PAR LES ENTITES DECENTRALISEES ET DETERMINANT LEURS SEUILS
Ibikurira

maps_rw


Icyitonderwa    FAQ     Imbonerahamwe     Andi masite
Umujyi wa Kigali © Copyright 2008
Site yakozwe na Rwanda Development Gateway