Itangiriro - Turi bande - Mutugane   

Andikamo ijambo ryo gushakisha  
Itangiriro  Amakuru na Serivisi  Ku bashyitsi  Gutwara Abantu
Gutwara Abantu
Bisi no gutwara abantu

Gutwara abantu muri Kigali

Gutwara abantu muri Kigali bikorwa n’amatagisi, bisi ntoya n’inini, zikajya mu mpande zose z’umujyi, ziciye hagati mu mujyi hagati. Zijya Nyabugogo, Kacyiru, Kimironko, Gikondo-Nyenyeri, Kicukiro, Kimisagara, Gatsata, Nyamirambo, Gisozi, Kabuga, Kabeza na Remera. Kimwe nka za bisi ntoya zijya mu gihugu imbere, izi bisi zo muri Kigali, zirindira kwuzuza abagenzi mbere yo guhaguruka zigana aho kuburukiriza hanyuma, ariko zigenda zurukiriza bamwe mu nzira ahabigenewe, zigashyira mo abandi. Henshi muri ayo mayira, abagenzi bariha amafaranga y’amanyarwanda 150 (amadolari y’abanyamerika 0,25) aho waba ujya hose.

Gutwara abantu mu gihugu imbere

Kigali n’iryo huriro ry’amasosiyete atwara abantu, afite bisi zitwara abantu zidahagarara mu nzira zibajyana mu mijyi yo mu gihugu hagati. Ikiza cyo kugendera muri za bisi zo mu Rwanda n’uko zidatwara abagenzi barenze umubare zigomba gutwara. Abagenzi bicaye iruhande rwa shoferi bagomba kwihambiriza umukandara. Nyinshi muri izo sosiyete zitwara abantu zibajyana mu gihugu hagati cyangwa mu bihugu duturanye.

Sosiyete zitwara abantu

1. Atraco Express

- Aho uyisange:Rue Mont Kabuye
- Ifite amatagisi atwara abantu mu gihugu cyose ajya mu Ntara y’Amajyaruguru (Musanze na Rubavu), mu Ntara y’Iburengerazuba (Karongo), mu Ntara y’Iburasirazuba (Ngoma) no mu ntara y’Amajyepfo (Huye).

2. ONATRACOM

- Iyi ni Sosiyete y’Igihugu itwara abantu
- Aderesi: Ibarabara rya Nyamirambo, Biryogo, hakurwa y’Umusigiti Tel: +250 571241
- Ifite amabisi manini ajya mu mpande zose z’igihugu aturutse i Kigali.

3. Okapi Car

- Aderesi: Avenue de la Paix/ Rue Mont Kabuye
Tel/Fax: +250 574413
- Ifite amabisi akora urujya n’uruza muri Kigali, ikanagira n’ayandi mabisi mato atwara abagenzi bajya mu gihugu imbere mu ntara zose z’igihugu.

4. Stella Express

- Aderesi: Rue Mont Kabuye
- Ifite amabisi mato ajyana abantu bagana Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba

5. Virunga Express

- Aderesi: Rue du Lac Rwero
Tel: +250 08431960/08510873
- Ifite amabisi agana za Musanze, ndetse na Goma mu burasirazuba bwa Kongo.

6. Volcano Express

- Aderesi: Rue Mont Kabuye
- Ifite amabisi agana Huye.

<<Subira inyuma
Amatangazo
|:. ARRETE PRESIDENTIEL Nº25/01 DU 09/07/2012 ETABLISSANT LA LISTE DES TAXES PARAFISCALES ET AUTRES REDEVANCES PERCUES PAR LES ENTITES DECENTRALISEES ET DETERMINANT LEURS SEUILS
Ibikurira

maps_rw


Icyitonderwa    FAQ     Imbonerahamwe     Andi masite
Umujyi wa Kigali © Copyright 2008
Site yakozwe na Rwanda Development Gateway