Itangiriro - Turi bande - Mutugane   

Andikamo ijambo ryo gushakisha  
Itangiriro  Tumenye kigali  Imibare
Imibare
Ibikorwa remezo

Umujyi wa Kigali wiyemeje kuba umujyi ufite isuku kandi wubatse neza mu byerekeye ibikorwa remezo birimo imihanda, amatara yo ku mihanda, za ruhurura ndetse n’ubusitani buteyemo indabo n’ibiti n’ubwo kwidagaduriramo bwo mu mujyi.

1. Imihanda

Inshingano zo kubaka imihanda no kugena aho igomba kunyura ni iza serivisi ishinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali kandi ubuziranenge bw’imihanda bushinzwe Ubuyobozi bushinzwe iby’imihanda muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

N’ubwo hari ubuziranenge bwemewe ku rwego mpuzamahanga ku byerekeye imihanda, amateme n’utuyira, ni ngombwa ariko gushyiraho amasezerano yerekeye guhindura amategeko kugira ngo hongerwemo ibikoresho biboneka mu Rwanda byemewe kugira ngo imihanda ishobora gukoreshwa, urugero ni uduhanda dushashemo amabuye. Kubera iyo mpamvu, ibiranga uko imihanda irimo kaburimbo, amabuye n’iy’igitaka, amateme, imiyoboro y’amazi na za ruhurura igomba kuba iteye n’uko bisanwa ntibigomba gushyirwaho vuba vuba.

2. Imiyoboro itwara amazi/za ruhurura

Imiyobora itwara amazi (ruhurura) muri Kigali ifite uburebure bwa kilometero 102.800 kandi irimo km 96 193 zitubatse n’indi isigaye yubatse ariko ikeneye gutunganywa kurushaho.

3. Amatara yo ku mihanda

Muri rusange ahantu h’ingenzi hagomba kuba haka (ku kibuga cy’indege, aho amazu ya Leta yubatse n’aho bacururiza) mu mujyi haraka bihagije. Imyinshi mu mihanda yubatse vuba ntigira amatara. Amatara ayobora ibinyabiziga aracyasanwa ariko ni ngombwa ko yajya ahora asanwa.

4. Ubusitani bw’indabo n’ubwo gukiniramo

Ku byerekeye ubusitani bw’indabo, Umujyi wa Kigali ugamije kwita ku busitani bwacu n’ahandi hantu hafite agaciro kugira ngo abazavuka mu minsi iri imbere bazashobore kubikoresha. Mu gukora ibyo, ni na ngombwa ko n’abariho ubu bibagirira akamaro, niba Kigali igomba gusagamba nk’umujyi.

Musome imishinga y’ibikorwa remezo by’ibanze by’Umujyi wa Kigali-

<<Subira inyuma
Amatangazo
|:. ARRETE PRESIDENTIEL Nº25/01 DU 09/07/2012 ETABLISSANT LA LISTE DES TAXES PARAFISCALES ET AUTRES REDEVANCES PERCUES PAR LES ENTITES DECENTRALISEES ET DETERMINANT LEURS SEUILS
Ibikurira

maps_rw


Icyitonderwa    FAQ     Imbonerahamwe     Andi masite
Umujyi wa Kigali © Copyright 2008
Site yakozwe na Rwanda Development Gateway