Akarere ka Kicukiro ni kamwe mu Turere tugize Umujyi wa Kigali. Kagizwe n’Imirenge icumi (10), Utugari 41 n’Imidugudu 328.
Ubu akarere ka Kicukiro kari ku buso bwa kilometero kare 166, 7. Kari mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Umjyi wa Kigali kandi gahana imbibe na:
Akarere ka Rwamagana ko mu Ntara y’Iburengerazuba mu burasirazuba
Akarere ka Gasabo k’Umujyi wa Kigali mu majyaruguru
Akarere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba mu majyepfo
Akarere ka Nyarugenge k’Umujyi wa Kigali mu burengerazuba.
Akarere k’ubu ka Kicukiro kabyawe n’ibyahoze ari uturere twa Kicukiro, Gikondo na Kanombe twafatanijwe hakurikijwe ishyirwaho ry’imipaka mishya y’uduce tw’igihugu.
Duhereye ku mibare yatanzwe na serivisi y’igenamigambi n’ibarurishamibare, akarere ka Kicukiro gatuwe n’abaturage 208 919 barimo ba kavukire n’abandi baturutse mu tundi turere tw’igihugu.