
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’abakinyi ba AS Kigali bakira igikombe
Kuri uyu wa 17 Kanama 2012, nibwo ikipe y’umupira w’amaguru AS Kigali y’abagore yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona cy’umwaka w’imikino ushije 2011-2012.
Nyinawumuntu Grâce ni umutoza wa AS Kigali y’abagore, atangaza ko kubabakomeje kwitwara neza babikesha imyitozo myinshi, ikinyabupfura cy’abakinnyi, ingengo y’imari igenewe ikipe yongerewe no kuba abakinnyi baba hamwe. Yongeraho ko ikipe yabo idakomeye mu Rwanda gusa ahubwo ngo no mukarere bahagaze neza.
Nyinawumuntu avuga ko ntawuhindura ikipe itsinda, bityo ngo nta mpinduka zizaba muri iyi kipe umwaka w’imikino utaha keretse, gusa hongewe mo abakinnyi bake bigaragara ko bazateza imbere AS Kigali bifatika.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’abakinyi ba AS Kigali bakira igikombe
Fidèle Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali atangaza ko kubaka ikipe bidashingira gusa ku mafaranga n’ubwo nayo ari ingenzi, ariko iyo bubaka ikipe bibanda na none gutegura abakinnyi mu mutwe.
Nk’uko ngo biri mu nshingano z’Umujyi wa Kigali, kwita ku rubyiruko binyuze muri siporo bifite akamaro karenze ibikombe. Urugero ngo ni uko abakinnyi bishyurirwa amashuri bakanahembwa.
Ku bireba abandi muri rusange, Ndayisaba yavuze ko abana bari munsi y’imyaka 18 bose binjirira ubuntu ku mikino yose yakiriwe na AS Kigali.
Ndayisaba akaba yavuze ko muri gahunda yabo harimo gukinisha urubyiruko rw’Abanyarwanda, ariko uburyo Shampiyona y’u Rwanda iteye basanze bidashoboka nibwo kwitabaza abanyamahanga ariko nabo batari benshi.
Uyu muyobozi akaba yasezeraniye abakinnyi ko ntabiranane by’umushahara bazagira, kandi ko Umujyi wa Kigali witeguye kubafasha igihe cyose bibaye ngombwa.
Iyi kipe ikaba ishaka habaho CECAFA y’abagore maze n’abo bakabona urubuga rwo kugereranya umupira wabo n’uwa bagenzi babo bo mukarere ndetse ikabonerwa n’ibibuga bihagije byo gukorera mo imitozo.
AS Kigali ikaba yahembwe igikombe n’amafaranga miliyoni imwe y’Amanyarwanda. Iyi ikaba ari inshuro ya kane iyi kipe yegukanye uyu mwanya kuva yashingwa mu mwaka w’2008.