Itangiriro - Turi bande - Mutugane   

Andikamo ijambo ryo gushakisha  
Itangiriro  Amakuru n’ibyabaye
Amakuru n’ibyabaye
Icyunamo kitubere igihe cy’umwihariko wo kuzirikana no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda- Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Ndayisaba Fidele yakanguriye abanyakigali ko Icyunamo cyababera igihe cy’umwihariko wo kuzirikana no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi yabivuze mu gihe yatangaga ijambo ry’ikanze mu muhango wabaye ku rwego rw’igihungu hibukwa ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi. Umuhango wabereye kuri Stade Amahoro.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yibukije abitabiriye umuhango ko icynamo ari umwanya wo gushyira hamwe, no gushyigikira no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside bakeneye kwitabwaho muri iki gihe.

Umuyobizi w’Umujyi wa Kigali yakomeje yibitsa ko "Imyaka irasaga 17 Abanyarwanda bamaze kwibonera ko nta mpamvu y’ivangura n’amacakubiri hagati yabo, bamaze kwemeza ko nta mwanya bifite mu Gihugu cyacu. Hamwe n’ubushake n’ubushobozi budatezuka bwa Leta yahagaritse jenoside yakorerwaga Abatutsi muri 1994, biduha kwizera ko ari impamo ko jenoside itazasubira ukundi".

Yasabye abatuye Umujyi wa Kigali gukomeza gukurikirana gahunda y’ibikorwa by’icyunamo by’umwihariko ibiganiro byateguriwe kubafasha kwibuka aho batuye, ibi bikadufasha kubyitwaramo nta kwigunga cyangwa kwiheza.

<<Subira inyuma
Amatangazo
|:. ARRETE PRESIDENTIEL Nº25/01 DU 09/07/2012 ETABLISSANT LA LISTE DES TAXES PARAFISCALES ET AUTRES REDEVANCES PERCUES PAR LES ENTITES DECENTRALISEES ET DETERMINANT LEURS SEUILS
Ibikurira

maps_rw


Icyitonderwa    FAQ     Imbonerahamwe     Andi masite
Umujyi wa Kigali © Copyright 2008
Site yakozwe na Rwanda Development Gateway