Home - About us - Contact us   

Enter a word to find   
Home  News and Events
News and Events
The Mayor’s message on the 18th Commemoration of Genocide against the Tutsi (Kinyarwanda)

Umujyi wa Kigali uributsa abawutuye bose ko tariki ya 07 Mata 2012 ari umunsi wo gutangiza icyunamo mu Gihugu hose, ku rwego rw’Igihugu icyo gikorwa kibera kuri Sitade Amahoro.

Igihe cy’icyunamo ni igihe cy’umwihariko cyo gushyira hamwe, gushyigikirana no gufatana mu mugongo buri wese yirinda ubwigunge no kwiheza.Ni umwanya wo kongera gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda dutsinda abahakana n’abapfobya jenoside.

Ni muri urwo rwego buri muturage w’Umujyi wa Kigali ahamagarirwa guhaguruka akifatanya n’abandi mu bikorwa by’icyunamo byateganijwe.

By’umwihariko abaturage bo mu Mirenge yegereye Sitade Amahoro baributswa kuzinduka guhera saa moya za mu gitondo bakajya kwifatanyiriza hamwe mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo ku Mahoro.

Birareba by’umwihariko abo mu Mirenge ya Remera, Kimironko, Kimihurura, Kacyiru, Gisozi, Niboye, Kanombe, Nyarugunga, Kagarama, Gikondo, Kicukiro, Gatenga, Nyarugenge, Muhima, Gitega, Kimisagara na Nyamirambo.

Abasigaye batazajya kuri Sitade Amahoro bazahurira ahateganijwe mu Midugudu yabo.

Tubifurije icyunamo gituje mu mutekano.

NDAYISABA Fidèle

UMUYOBOZI W’UMUJYI WA KIGALI

<<Back
Announcements
|:. List of results for written tests for the Employment Counselor post
Read More

|:. Job Announcement April 2014
Read More

|:. Shortlisted Candidates for Employment Councilor Expert post in the Kigali Employment Center 26th March 2014
Read More




Disclaimer    FAQ     Site map     Useful links
Kigali City © Copyright 2013
Powered by Rwanda Development Gateway